Kigali : Ntibavuga rumwe ku kwambara ukikwiza

Yanditswe: 22-01-2015

Abantu bakunze kujya impaka ku bijyane n’imyambarire aho abenshi bemeza ko umuntu wambaye neza aba ari umuntu wambaye yikwije, nyamara niyo bigeze kuri iyo ngingo nabwo usanga abakomeza kujya impaka umwe ati uwikwije n’umeze atya undi ati uwikwije aba ameze atya.

Ese wowe unona umuntu wambaye neza akikwiza aba yamabye ate ? Dore bimwe mu bitekerezo bya bamwe mu bauye umujyi wa Kigali batugejejeho :
Neema Umulisa ni umukobwa w’imyaka 23 tumubajije uko umukobwa wambaye neza yikwije aba yamabye yagize ati :

“ Kwikwiza mbona buri wese abifata ukwe ariko uko nkye mbyumva ni uko iyo umukobwa w’umunyarwandakazi kandi w’umusirimu yambaye neza aba yamabye umwenda wose utagaragaza ikibero( ni ukuvuga ngo byaba ikabutura ikanzu cyangwa se ijipo bitagomba kwerekana ibibero by’uwubyambaye haba ahagaze cyangwa se yicaye) naho hejuru ishati cyangwa agapira bikaba bifubitse inda yose, ibitugu no ku mabere”

Elie Mudatenguha we yongereye ku byo Neema agira ati : ‘ Kuba wambaye imyenda miremire cyangwa n’igufubitse umubiri wose ntibihagije kuko hari bamwe usanga bambaye amajipo abonerana cyangwa se bakambara amapantalo n’amakora abahambiriye cyane ku buryo uba ubona uko umuntu ateye wese”

Claudette Mukeshimana we ngo yumva ko umukobwa wambaye neza yikwije agomba kuba yambaye imyenda itagaragaza mu mavi kandi ikaba ikurekuye ku buryoo ubasha guhumeka.

Claudette ati : “ Sinavuga ngo abantu bambare imyenda ibapfutse hose ngo nibwo baba bikwije ariko na none umwenda wagaragaje integer z’umukobwa, ukaguhambira cyangwa se amabere akaba agaragara uwo nta mwenda waba urimo”

Mark Muneza nawe ni umusore w’imyaka 32 avuga ko iyo umuntu avuze ngo yambaye arikwiza agomba kuba yambaye imyenda ihisha ibice bye by’ibanga ( amabere, amatako, umukondo, inda,…) . usibye abakobwa gusa hari n’abahungu usanga banitse ibibuno kubera za pocket, abandi bakadegaja ugasanga impwepwe ziri ku ka rubanda ibyo nabyo biri mu kwiyambika ubusa.

Ese wowe ubona umukobwacyangwa se umugore wambaye neza kandi yikwije agomba kuba yambaye ate ?

Gracieuse Uwadata

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe