Uko wajyanisha ikanzu igaragaza ibitugu

Yanditswe: 22-01-2015

Abakobwa n’abagore bakunda kugirwa no guhitamo amaherena n’andi mabijoux bakwambara bakurikije imyenda bambaye ndetse n’ibyo wakwisiga nka maquillage. Muri iyi nkuru tugiye kureba uko wahitamo ibijyanishwa mu gihe wambaye ikanzu ya gorge na maquillage bijyanye

Niba ugiye kwambara ikanzu igaragaza ibitugu (gorge),icyo gihe ushobora gushyiraho amaherena maremare (atendera ). Iyo amaherena ari maremare cyane agera ku bitugu mu ijosi ntacyo wambara.

Iyo amaherena ari mareremare biringaniye icyo gihe mu ijosi wahambara agakufi gato cyangwa ukakihorera.

Mu gihe wambaye icyo mu ijosi kinini cyane nk’urunigi rufite ibara rigaragara cyane uhita ushyiraho uduherena duto cyane tw’amavise.

Ku bijyanye na maquillage(ibirungo byo mu maso ) nabyo uhitamo aho ushaka kwitaho cyane kuruta ahandi.

Mu gihe uhisemo gusiga hejuru no hasi ku maso (eye line, eye shadow ),icyo gihe singombwa ko usiga ku munwa ibindi bifite amabara apika cyane ahubwo icyo gihe wa kwisiga labello gusa y’amavuta isanzwe, biba bihagije kandi ugaragara neza.

Mu gihe kandi uhisemo gusiga umunwa ibigaragara cyane bifite ibara ritukura, icyo gihe ku maso wahasiga tiro (eye liner) y’umukara ukarekera aho ntusigeho andi mabara menshi.

Jambo Linda

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe