Uko wamenyera kugendera mu nkweto ndende

Yanditswe: 29-04-2015

Kugendera mu nkweto ndende ( haut talons) akenshi usanga bigora abantu batari bake ariko burya hari uburyo wabyitozamo ukabimenyera bitakugoye.

Dore bumwe mu buryo wakoresha mu kwimenyereza inkweto ndende :
Tangirira ku nkweto zifite talon itari ndende cyane : Niba uzi ko utamenyereye kugendera mu nkweto ndende ntugahite ugura inkweto zifite talon ndende kandi aribwo bwa mbere ugiye kuzambara, ahubwo uhera ku nkweto zifite talon itari ndende cyane kandi itari n’agashinge ukagenda umenyera.

Jya ukora imyitozo yo kwambara inkweto ndende mbere yo kuzisohokana : mbere yo kwambara inkweto ndende igihe ufite ibirori kandi utazimenyereye jya ufata umwanya ubanze uzambare mu rugo wirirwe uzambaye ku buryo uwo munsi uzazambariraho uzagera warazimenyereye ndetse uzi nuko wazitwaramo.

Niba uri bujye mu birori uri buze kubyinamo jya ukora uwo mwitozo wo kubyina wambaye inkweto ku buryo utaza gukema wageze mu bantu

Ibuka ko ushobora kunyura ahantu hagoranye mu bantu benshi kandi ko ushobora no kuzanyura kuri escalier waba umanuka cyangwa se uzamuka.

Irinde kwigana abandi bazimenyereye : ushobora kubona umuntu wamenyereye inkweto ndende azambara akihuta nta kibazo wowe wamwigana bikakumerera nabi. Jya ugenda witonze ariko na none wirinde kwishyiramo ubwoba no kumva ko abantu bose bakureba bari bumenye ko utari usanzwe wambara inkweto ndende.

Banza usuzume inkweto nshya ko zitazakurya : inkweto nshya akenshi zikunda kuryana ku mano no ku gatsinsino, iyo utabanje ngo ubisuzume mbere rero usanga zigutesheje umutwe zikakurya kandi burya inkweto ndende iyo zikuriye utanasanzwe uzimenyereye ujya kugera iyo ujya wahangayitse.

Akenshi inkweto nshya zifite uruhu rwa cuire mo imbere zikunda kuryana. Byaba byiza rero kubimenya mbere, waba ukeka ko ziri bukurye ukaziraza ahantu hakonje mu muyaga, iyo uzambaye ntabwo zikurya.

Aha ntitwakwibagirwa ko n’inkweto nini nazo zibangamira uzambaye cyane cyane iyo zifite talons ndende.

Ibyo ni bimwe mu byagufasha kwitoza kwambara inkweto ndende ukajya uzigenderamo neza zitakubangamiye mu gihe gito. Ariko nanone ugomba kuzirikana ko kwambara inkweto ndende buri munsi atari byiza kuko zangiza umubiri.

Gracieuse Uwadata