Ahabanza » Kwambara » Ibijyanishwa » Uko wajyanisha ijipo y’ubururu n’andi mabara hejuru

Uko wajyanisha ijipo y’ubururu n’andi mabara hejuru

Yanditswe kuwa 02-08-2016 Saa 01 : 11

Muri iyi minsi ibara ry’ubururu rigezweho cyane ku bakobwa n’abadamu,usanga bambaye amajipo cyangwa amashati by’iri bara maze bakajyanisha n’iimyenda y’andi mabara ariko uyu munsi munsi reka turebe amabara aberana cyane n’ubururu nawe wajyanisha ukaba uberewe.

Iyo umukobwa cyanggwa umudamu yambaye ijipo ya droite y’ibara ry’ubururu bwijimye akambarana n’agashati k’umweru aba yajyanishije amabara meza.

Ijipo y’ubururu nk’ubw’ikaramu,iyo ijyanishijwe n’agapira cyangwa gashati k’ibara ry’umweru ririmo utubara tw’umukara nabwo uwo muntu aba yambaye neza.

Nanone umuntu wambaye ijipo y’ubururu akayambarana n’agapira k’ibara ry’umutuku,aba yajyanishije neza.

Iri bara kandi ry’ubururu cyane cyane ubururu bw’ikaramu,iyo ubujyanishije n’ubururu bwerurutse cyangwa bleu ciel nabyo usanga bigaragara neza cyane.

Uku niko ushobora kujyanisha ibara ry’ubururu n’aya mabara twavuze kandi ugasanga birebetse neza kurenza ko wajyanisha n’andi mabara.

NZIZA Passy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.