Imyenda iberana n’inkweto za kardashian

Yanditswe: 28-11-2015

Muri iyi minsi hari inkweto zigezweho ku bakobwa n’abadamu basobanutse bazi ibigezweho,izo nkweto zikaba zizwi ku izina rya kardashian,uzanga zifunze,ari ndende kandi zifite imbere hasongoye maze zikagira imyenda ziberana bitandukanye nuko umuntu yazambarana n’indi abonye yose.

Inkweto za kardashian z’ubu bwoko twavuze ziberana n’ikanzu ya droite iri kuri taye igera muntege cyangwa se ukambara ijipo nayo iteye ityo, kuburyo ubyambara ugiye mu kirori ukaba uberewe cyane kandi ugaragara nk’umusirimu usobanutse.

Izi nkweto kandi ziberana no kuzambarana n’ijipo ya droite ifashe uyambaye ariko ikaba igera munsi y’impfundiko

Bene izi nkweto za kardashian zikoze gutya nanone ziberana n’ijipo itaratse igera munsi y’amavi cyane cyane ku muntu uyambaranye n’umwenda wo hejuru ukwegereye

Izi nkweto kandi nanone ziberana ipantaro ya kora yegereye uyambaye’isa n’iifunganye hasi.

izi nkweto kandi ziberana cyane n’ipantaro iri kuri taye ya pantacourt,imwe iba itari ndende ngo igere ku gitsi.

Iyi niyo myenda iberana n’inkweto za kardashian zifunze amano kandi ndende,ndetse ziba zifite izuru risongoye kuburyo iyo uzmbaranye n’imyenda iteye itya biaba ri byiza kurenza kuzmbarana n’indi ibonetse yose

NZIZA Paccy
PHOTO ;internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe