Uko watega igitenge mu mutwe

Yanditswe: 08-10-2014

Kwitega igitenge mu mutwe ntibikunze kugaragara cyane ariko burya hari uburyo bwiza bwo gutegamo igitenge ukajyanisha na maquillage n’imyenda wambaye ku buryo ubona ko usa neza.

Kwitega ibitenge bikunze kugaragara cyane mu mico y’ibihugu byo mu burengerazuba bwa Afrika bikaba bifite inkomoko muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo no mu bihugu bya Afrika yo hagati ariko uko iminsi yagiye ishira, igitenge cyabaye kimwe mu bigaragaza umuco wa kinyafrika.

Mu rwego rwo kurushaho gusa neza ushobora kujyanisha igitenge witeze mu mutwe n’indi myenda wambaye, ukareba ibara ryiganje mu gitenge ukaba ariryo ukoresha wisiga ibirungo cyangwa ukambara urunigi bijyanye.

Dore video yerekana uburyo bumwe mu buryo bwo gufunga igitenge mu mutwe bworoshye :

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe