Ahabanza » Kwambara » Ibijyanishwa » Menya imyenda yo hejuru iberana n’ amajipo ataratse y’ibitege

Menya imyenda yo hejuru iberana n’ amajipo ataratse y’ibitege

Yanditswe kuwa 22-07-2016 Saa 16 : 55

Muri iki gihe kudodesha imyenda mu bitenge usanga bigezweho ariko kwambara umwenda wo hasi usa n’uwo hejuru byose bidoze mu bitenge, byo ntabwo bikigezweho cyeretse ari ikanzu umuntu yadodesheje.Niyo mpamvu tugiye kurebera hamwe imyenda yo hejuru wajyanisha n’ijipo itaratse idoze mu gitenge ukabona biberanye.

Ijipo ngufi igera hejuru y’amavi kandi ikaba itaratse cyane iberana no kuyambarana n’agapira kegereye umuntu kaba ak’amaboko maremare cyangwa magufi ariko kakaba kamufashe.

ijipo y’igitenge kandi ngufi itaratse ariko bidakabije nayo igera mu ntege iberana no kuyambarana n’agapira k’akabodi k’utuboko tugufi.

Nanone kandi ushobora kwambara ijipo ngufi y’igitenge itaratse ukayambara n’agapira gasanzwe kakwegereye mu rugero, k’amaboko magufi ukabona bijyanye.

Kwambara amajipo adoze mu bitenge nkaya ukayambarana n’imyenda yo hejuru nk’iyi biba byiza kandi bikaba akarusho iyo wambaye umwenda wo hejuru ufite ibara rimwe rijyanye n’amabara y’ijipo.

agasaro.com
photo;internet

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.