Inkweto zigezweho zo hasi zo kujyana ku kazi

Yanditswe: 30-04-2016

Hashize iminsi itari mike hagezweho kwambara inkweto ziciye bugufi cyane ku bakobwa n’abadamu,ari nazo bakunze kwambara bagiye ku kazi ariko bakibanda ku zizwi ku izina rya barirene kuko zambaranwa n’imyenda yose kandi ukabona ntacyo bitwaye.

Hari barirene zo hasi zifite uruhu rukomeye,zikaba zisongoye imbere zimeze nka congo kuburyo umukobwa cyangwa umudamu azambara ku myenda yose ukabona akeye.

Hari nanone barirene nziza zikomye z’uruhu rugaragara nk’uruboshye,ariko wazikoraho ukumva ari umwenda ndetse zikameswa mu mazi ntizigire ikibazo.

Izindi ni barirene z’uruhu rwiza rugaragara nk’uruhanagurwa n’umuti w’inkweto,ariko zikaba zihaganaguzwa akatambaro bisanzwe ndetse zikanameswa.

Hari barirene nziza z’uruhu rw’ingwe zikoze ukuntu imbere zikabz zizwi ku izina rya ’’Ju Mong’’.Izi nazo ziba nziza cyane kuko ziberana n’imyenda yose wazambarana

Izi nkweto za barirene zose kandi zikomeye ushobora kuzibona mu mabara yose uduhamagaye kuri 0784693000/0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email;nzizapassy@ gmail.com,tukakurangira aho wazisanga.

NZIZA Paccy

Forum posts

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.