Amakosa ukora agatuma wambara ntuberwe

Yanditswe: 26-07-2015

Hari amakosa abantu bakora agatuma batambara ngo baberwe nyamara burya kuberwa si ukwambara imyenda y’igiciro gihanitse kuko buri muntu wese bushobozi bwe ashobora kwambara umwenda woroheje kandi ukabona aberewe.

Kwigana abandi : mu bintu by’imyambarire si byiza kwigana uko abandi bambara ngo wumve ko nawe ariko uzajya wambara kuko buri muntu wese agira umwenda yambara ukamubera wowe ukaba wawambara ntukubere. Icyiza nuko wabanza ukamenya umwenda ukubera utitaye ku byo ubonana abandi.

Kutamenya uko uteye :cyo cyimwe no ku ngingo tumaze kuvugaho, kutamenya uko uteye nabyo biri mu bituma wambara ntuberwe ugasanga ugendera mu kigare gusa ibigezweho byose ukagura wiyibagije uko uteye. Gusa na none hari abantu baba bariyakiriye ibyo kuberwa ntacyo bibabwiye we agapfa kuba yambaye umwenda ugezweho gusa ibindi bikaza nyuma.

Kutita ku bintu : hari abantu usanga bafite amafaranga batabuze ayo kugura imyenda ariko ugasanga batazi kugura imyenda cyangwa se ibintu byo kwambara ugasanga ari ibintu basuzugura ha handi uzasanga umuntu atarabuze amafaranga ariko akaba acyambara imyenda yo mu bihe byo ha mbere.

Kutamenya kujyanisha imyambaro n’ahantu ugiye : kumenya aho ugiye nabyo byagufasha guhitamo imyenda ijyanye naho ugiye. Urugero hari ubwo usanga umuntu yambaye umwenda ngo nuko ugezweho ari nk’umwenda wo mu birori akawambara agoye mu isoko. Cyangwa se ugasanga umuntu atazi gutandukanya umwenda yambara agiye mu nama ikomeye n’umwenda ajyana mu kazi gasanzwe.

Kutamenya kujyanisha imyenda ufite : kumenya kujyanisha imyenda ufite ntibisaba ko uba ufite imyenda ihenze kuko niyo waba ufite imyenda waguze amafaranga make ushobora kumenya uko uyijyanisha. Iyo tuvuga kujyanisha tuvuga amabara, forme z’imyenda n’ibindi bijyanishwa ushyiraho nk’amaherena, isakoshi, inkweto,…

Ibyo ni bimwe ukwiye kujya usuzuma ukareba ko utabikora nabi bikaba aribyo bigutera kwambara ntuberwe.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe