Inkweto za barirene zigezweho n’uko wazibona

Yanditswe: 14-05-2016

Inkweto zo hasi zizwi ku izina rya barirene zimaze iminsi zigeweho, ku bakobwa n’abadamu kuko arizo zibangurikira umuntu wese kuzambara, cyane cyane ku muntu ugiye ku kazi,ni nayo mpamvu tuba tubagezaho izigezweho kurusha izindi.

Hari barirene ikomeye idafite ibikabyo y’ibara rimwe, ikaba ifite icyuma kibengerana imbere kiryamye ahagana ku zuru ry’urukweto.

Hari kandi barirene iba ifite uruhu rwiza,ikaba iteyeho akantu imbere gatambite ku zuru ryayo k’irindi bara ridasa n’iry’urukweto, ariko ukabona ako kabara gatuma isa neza cyane.

Indi barirene nziza kandi igezezweho iba ibengerana nayo y’ibara rimwe ikaba iteyeho akantu k’akuma hejuru ku zuru ryayo,k’umutako nako gatuma igaragara neza.

Nanone barirene itajya ihararukwa kandi ikunda kwambarwa ibihe byose, iba ifite uruhu rugaragara nk’urworoshye kandi runoze,ikaba ifite agashumi gafunditse imbere kandi nayo y’ibara rimwe.

Muri barirene zigezweho izi nizo ziza ku isonga zidafite ibikabyo akandi zambarwa ku myenda yose,waba ugiye ku kazi cyangwa ahandi hose.

Ubaye ukeneye zimwe muri zo wahamagara izi nimero za telefoni;0788506370 cyangwa ukatwandikira kuri email;nzizapassy@gmail.com,no kuri whatsap (+250)784693000.tukakuyobora aho wazisanga kandi mu mabara yose,ku giciro kingana na 12.000frw gusa.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.