Koriye zigezweho zo mu ijosi n’imyenda bijyana

Yanditswe: 06-02-2016

Muri iki gihe abakobwa n’abadamu usanga bakunze kwambara imirimbo yo mu ijosi irimo iningi,amasheneti ariko baharaye cyane imirimbo yitwa koriye,iba igaragara cyane mu ijosi ariko ikajyana n’uko umwenda uteye mu ijosi.

Hari koriye nini ifite imirimbo, iba igaragara cyane mu ijosi kandi ubona yuzuyemo,ikaba iberana n’umwenda urangaye mu ijosi,cyane cyane ukoze nk’isengeri.

Koriye y’amasaro aringaniye akoze umutako imbere, igaragara neza kandi ikaberana n’umwenda ufunganye mu ijosi ukayambaraho inyuma y’umwenda .

Umwenda kandi w’isengeri itarangaye cyane uberana na koriye ikoze mu masaro aringaniye aboshye ku buryo imbere aba atondetse ari menshi naho ahagana inyuma ntayo.

Koriye zikoze mu byuma nayo igezweho cyane,ikaba ikunze kwambarwa ku myenda y’ibirori ariko cyane cyane ya goruje idafite amaboko.

Izi ni koriye zigezweho ushobora kwambara ku myenda itandukanye zikaba ziberanye n’imyenda wambaye bitewe nuko ikoze mu ijosi hayo.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe