Inkweto z’imigozi ifata hejuru y’ikirenge n’imyenda biberana

Yanditswe: 29-01-2016

Inkweto zifite imigozi ifatira hejuru y’ikirenge,muri iyi minsi usanga abakobwa benshi bakunze kuzambara ku myenda itandukanye,ariko hakaba bamwe muri bo batamenye imyenda ijyana n’izo nkweto bakazambarana n’imyenda babonye yose,ariko burya izi nkweto zikoze gutya ziberana n’imyenda migufi igaragaza amaguru.

Umukobwa ashobora kwambara inkweto zifungishwa imishumi kandi zikaba zifite ukuntu zizamutse hejuru y’ikirenge,maze ya mishumi nayo bakayihambirira aho inkweto zigarukira.Izi ziberana n’ijipo ya droite yegereye uyambaye kandi ngufi igera mu mavi.

Nanone kandi inkweto ziteye nk’izi zo hejuru nazo zifungishwa imigozi ziberana no kuzambarana n’ijipo ngufi y’umupira,igera mu ntege.

Hari inkweto nazo usanga ziteyeho umugozi muremure bakazambara bahambiriye amaguru kugera hafi y’impfundiko,nazo ziberana n’akajipo kagufi gasa n’agataratse buhoro,kadahambiriye ukambaye.

Hari izindi nkweto usanga zifunze amano ariko zifite ukuntu zizamuye hejuru zifite imashini inyuma,kugira ngo uzambara abone uko asesekamo ikirenge.Izi nazo ziberana n’umwenda mugufi kandi wegereye uwambaye,byaba byiza ari nk’ikanzu y’umupira ya mini.

Izindi ni inkweto nazo ziba zikoze nk’izi zo hejuru ariko zo zikaba zifunguye amano nazo zifite ukuntu zihambiriye hejuru y’ikirenge ziberana n’ikanzu ya droite iri kuri taye ya peut-etre.

Iyi niyo myenda migufi iberana n’inkweto zifite imigozi cyangwa imishumi ifatira hejuru y’ikirenge,aho kuzambarana n’indi myenda ibonetse yose irimo nk’amapantaro cyangwa indi myenda miremire kuko usanga bitajyanye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe