Uko wajyanisha imyenda y’ibara rya pink n’andi mabara

Yanditswe: 11-01-2016

Imyenda ifite ibara ryua pink igaragra neza ariko ikarushaho kuba myiza iyo umenye uburyo bwo kuyijyanisha n’andi mabara ari nayo mpamvu tugiye kubigarukaho nkuko abakunzi bacu badusabye ko tuzajya tubereka uburyo bwo kujyanisha amabara mu myambarire.

Ushobora kujyanisha pink n’umukara,ukambara nka costume y’ipantaro n’ikoti,imbere ugashyiramo isengeri y’umukara,ukambara n’inkweto z’umukara.

Ushobora nanone kujyanisha pink n’ubururu,ukambara nk’ikanu ya droite iri kuri taye n’inkweto z’ubururu kandi ukaba wajyanishije neza cyane.

Ikanzu ya pink n’inkweto za kaki n’isakame y’uburu nabyo biba byiza cyane kandi uwambaye atyo aba aberewe.

Umuntu ashobora nanone kwambara isarubeti ya pink,dore ko nazo zigezweho akayambarana n’inkweto za kaki n’isakoshi ya beje,nabwo waba wajyanishije neza.

Nanone kandi wakwambara ikanzu ya pink n’inkweto za beje cyangwa za kaki,ukaba wambaye neza kandi ayo mabara nayo aba ajyanye.

Uku niko wajyanisha imyenda ya pink n’andi mabara kandi ukaba wambaye neza,bivuze ko pink ijyana n’umukara,ubururu ,kaki cyangwa beje,bikaba byiza kuruta andi mabara.

Phoro ;intenet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe