Inkweto ndende zo kwambarana n’ikanzu ngufi igufashe

Yanditswe: 24-12-2015

Muri iyi minsi abakobwa bakunze kwambara imyenda migufi ibafashe cyane,irimo amakanzu n’amajipo ariko bamwe ntibamenye kuyijyanisha n’inkweto niyo mpamvu twabahitiyemo inkweto wakwambarana n’ikanzu ngufi iri kuri taye ukahanyurana umucyo.

Hari inkweto ndende zifite taro ndende zizamuye gato cyane ku gitsinsino kandi zikoze kuburyo ikirenge kiba ririmo cyose ndetse ubona ko kirinzwe rwose,kitapfa no kwifanamo.

Hari kandi inkweto nazo ijya kuba nk’izi zo hejuru zikaba zifite umugozi ufashe ikirenge ufungirwa ahagana hejuru y’igitsinsino.

Hari kandi inkweto nazo zifite taro ndende naho imbere aho bakandagirira hakaba hadubuye arizo bakunda kwita’’double talon’’.Izi nkweto nubwo ari ndende ariko zoroha kuzigendamo kuko ziba zihagaraga neza ukumva ko ikirenge gihamye hamwe.

Izindi ni inkweto nazo za taro ndende kandi zikaba zizamuye zijya kuba nka boot ariko ngufi ugereranije n’uko boot ziba zikoze.

Izindi ni inkweto zimenyerewe cyane ku izina rya kardashian,ziba nazo ari ndende zifite imbere ku zuru ryazo harehare hasongoye nka congo.

Izi nizo nkweto wakwambarana n’ikanzu ngufi ya mini iri kuri taye maze ukaba uberewe, cyane cyane nko mu birori.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe