Dore uko wajyanisha imirimbo n’imyenda wambaye

Yanditswe: 19-09-2015

Hari uburyo umukobwa cyangwa umudamu yambara,akajyanisha n’imirimbo ijyana n’imyenda,yaba iyo bambara mu ijiosi cyangwa iyo ku maboko,kandi bikaba bitagayitse,ari byinshi cyangwa ngo bibe bijagaraye ahubwo bigaragara neza bitewe n’uko yambaye.

Hari ubwo umukobwa yambara ishati y’amaboko maremare,ifite ibipesu kugera mu ijosi, maze akambaraho isheneti nini akayirenza ku ishati,ubundi akambara n’isaha nayo nini ifite umugozi y’umukoba ,dore ko ari nazo zigezweho muri iyi minsi .

Iyo umugore cyangwa umukobwa yambaye ijipo n’agashati kagaragaza mu ijosi neza ,ahita ashyiraho koriye cyangwa urunigi runini rujyanye n’amaherena nayo manini afashe ku matwi,maze akambara n’isaha ifite umugozi wicyuma.

Mu gihe kandi wambaye nk’ikanzu ugashyiraho agakoti k’amaboko agera mu nkokora ushobora kwambara isaha ku kuboko kumwe kw’imoso naho ukw’iburyo ukambaraho igikomo kinini nacyo kingana n’isaha.

Ushobora kandi kuba wambaye ikanzu ndende igera ku birenge ariko ikoze nk’isengeri hejuru,icyo gihe wambaraho nk’umudari ‘’medaille’’ariko utari muremure cyane,naho ku maboko ukambaraho ibikomo bitoya ariko byinshi ku buryo bigaragara kandi ukabyambara ku kuboko kumwe.

Ku ikanzu ngufi ya droite,igaragaza mu ijosi kandi hakase umuzenguruko,wambaraho urunigi rutoya kandi rutari rurerure,maze ku kuboko ukambaraho igikomo kandi nacyo gishobora kuba gikoze nk’urunigi kuko nabyo birajyana.

Ubu ni bumwe mu buryo umukobwa cyangwa umudamu ashobora kujyanisha imirimbo yo ku maboko no mu ijosi ukurikije imyenda wambaye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe