Amakosa utagomba gukora mu myambarire

Yanditswe: 21-01-2016

Hari imyambarire y’umukobwa cyangwa y’umudamu usanga itajyanye cyane cyane iyo atabona abantu bashobora kumubwira ko yambaye neza cyangwa nabi,maze akiyambarira uko abonye,ni nayo mpamvu twahisemo kubagezaho imyambaro usanga itajyanye,kugira ngo niba wakoraga ayo makosa mu myambarire uhite uyacikaho.

Kwambara ijipo ndende isabagiye n’inkweto za boot usanga atari imyambaro ibereye umukobwa cyangwa umudamu.

Undi mwabaro utabera abakobwa cyangwa abadamu nukwambara ipantaro ya mampa n’inkweto ngufi za sandari zisohoraamano,rimwe na rimwe ugasanga ipantaro isa n’ipfutse ibirenge.

Muri iyi minsi kandi hagezweho kwambara amakoti maremare inyuma y’indi myenda hari uwo usanga yakoze ikosa ryo Kwambara ikoti rirerire cyane ku ikanzu isabagiye,nabyo usanga bitajyanye rwose.

Kwambara ipantaro y’ijinisi cyangwa itisi irekuye uyambaye n’agakanzu kagufi inyuma,nkuko bamwe bajya babigenza ugasanga yambaye ipantaro imbere y’ikanzu nkaho ari kora yambayemo,nabyo ntabwo biba ari byiza.

Irindi kosa abantu bajya bakora nukwambara nk’ishati nini ikurekuye ,maze inyuma ukambaraho agakoti gato kagufashe,ubundi ukabona ishati ibyimbye imbere y’ikoti.

Iyi niyo myambarire usanga itagaragara neza ku muntu wese wambaye atyo yaba umukobwa cyangwa umudamu.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • To create paragraphs, just leave blank lines.