Uko wajyanisha imirimbo n’inkweto cyangwa isakoshi

Yanditswe: 07-08-2015

Muri iki gihe,usanga kujyanisha bikabije bitakigezweho cyane ari nabyo bituma abantu bajyanisha imirimbo n’amasakoshi cyangwa inkweto bambaye aho kujyanisha amabara y’imyenda,rimwe na rimwe ukabona ntaho bihuriye n’imyenda bambaye ariko nanone ukabona bigaragara neza cyane.

Umuntu ashobora kwambara imyenda runaka,maze agashyiraho inkweto zifite ibara rijyanye n’isakoshi,kandi akambara isaha nayo bijyanye,naho ku kundi kuboko agashyiraho n’igikomo bisa, maze wamwitegereza ukabona yajyanishije mu buryo bwiza kandi bidakabije.

Ushobora kandi kujyanisha inkweto n’isakoshi gusa,ukaba wambaye umwenda w’amabara yihariye ariko inkweto n’isakoshi byo bikaba bisa cyangwa kimwe gifite amabara ajyanye n’ay’ikindi.

Kwambara koriye,isaha cyangwa ibikomo byose bikaba bisa nabyo bigezweho cyane kandi ubyambaye ubona aberewe.

Hari kandi kujyanisha imirimbo irimo isaha,ibikomo,koriye n’amaherena byose bikaba bisa ,kandi bigasa nanone n’inkweto ndetse ukaba ufite n’isakoshi cyangwa isakame nayo bisa .

Nguko uko muri iyi minsi abagore n’abakobwa usanga bajyanishije,bakoresheje imirimbo n’inkweto cyangwa amasakoshi yo mu ntoki kandi ugasanga bigaragara neza cyane kurenza ko yaba yajyanishije ku myenda yambaye.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe