Uko wajyanisha imyenda y’ibara rya orange n’andi mabara

Yanditswe: 26-02-2016

Ubusanzwe ibara rya orange ku myenda usanga abantu benshi batarikunda kuko riba ribona cyane ndetse ugasanga hari n’utakwemerera kuryambara,ariko burya hari andi mabara ushobora kurijyanisha rikagaragara neza,cyane cyane iyo atari orange ipika cyane.

Ushobora kwambara nk’ipantaro y’ibara rya orange,maze ukayambarana n’agapira cyangwa agasengeri k’ibara ry’ubururu,ukambaraho nikoti ry’umweru kandi ukabona bijyanye ndetse bigaragara neza.

Ushobora kandi kwambara agapira k’ibara rya orange,maze ukambara n’ijipo y’ibara ry’ubururu bukoze,nabwo ukabona ari amabara meza aberanye.

Hari abandi usanga bakunda kwambara imyenda y’amabara agaragara cyane,akaba yakwambara nk’ikanzu y’ibara ry’umuhondo akarenzaho ikoti rya orange n’inkweto z’umuhondo.

Nanone kandi ushobora kubona umukobwa yambaye agapira k’ibara rya orange akakambarana n’ijipo y’amabara avangavanze yiganjemo aya orange,maze ukabona ayo mabara ntacyo atwaye.

Ku bantu bakunda iri bara rya orange cyane kandi nabo,usanga yambaye nk’ikanzu y’iri bara akayijyanisha ninkweto nazo z’ibara rya orange.

Uku niko ushobora kujyanisha imyenda y’ibara rya orange n’indi myenda cyangwa inakweto z’andi mabara kandi ukabaona bijyanye bitewe n’icyo umuntu akunda.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe