Uko wamenya imyenda y’imbere itazagutera ibibazo

Yanditswe: 05-05-2015

Kugura imyenda y’imbere bigomba kwitonderwa kuko ishobora gutera ibibazo by’uruhu ndetse n’imbere mu mubiri iyo umuntu aguze ibonetse yose.

Dore uburyo bwagufasha kumenya imyenda y’imbere myiza ku bagore n’abakobwa

Irinde amakariso n’amasutiye agufashe cyane : ku isutiye cyane cyane si byiza kwambara yayindi ihambira igakata ibere mo kabiri kuko bene izo sutiye zagushyira mu kaga kuko zitera indwara z’amabere, ibitugu n’umugongo.

Gura amakariso yoroshye afite uruhu rwa cotton : amakariso arimo ipamba ryinshi aba meza kuko atuma uhumeka neza akarinda ubushyuhe bushobora kugutera infection.

Niba ufite amabere manini jya ugura amasutiye afite uruhu rukomeye : iyo uguze amasutiye afite uruhu rworoshye usanga n’ubundi adafata amabere neza ukamera nk’aho ntayo wambaye. Byaba byiza ugiye ugura isutiye ifite uruhu rukomeye ariko na none ukirinda isutiye nto izaguhambira cyane.

Irinde kugura caguwa( second hand) : Usibye ko mu Rwanda bitanemewe gucuruza imyenda y’imbere yakoreshejwe. Ni byiza ko umenya ingaruka igira ku mubiri aho kwishimira ko ikomeye cyangwa se ko igura amafaranga make.

Haba ku makariso ndetse no ku masutiye ni byiza kujya mwibuka kuyagirira isuku amakariso akanikwa ahantu hagera imirasire y’izuba kandi n’amasutiye agahindurwa buri munsi kuko usanga abantu benshi batayitaho ugasanga umuntu amaze icyumweru yambara isutiye imwe atayimesa. Aha niho usanga hari abarwara indwara z’uruhu, nk’ise, bakayoberwa aho bazikuye kandi zaravuye mu mwanda uba mu masutiye.

Ni byiza rero ko mwitondera imyenda y’imbere mugura kuko ishobora kubatera indwara z’uruhu n’izindi ndwara zo mu mubiri igihe mutahisemo neza.

Gracieuse Uwadata