Imikandara y’abakobwa igezweho

Yanditswe: 13-04-2015

Imikandara igezweho ku bakobwa iri ubwoko butandukanye ndetse ikagenda yambarwa no ku myenda itandukanye.

Hari imikandara (ceintures) y’abakobwa yo kwambara ku ma pantalo y’amakoboyi n’iyambarwa ku mapantalo ya cotton.

Ku ipantalo yi jeans wambaraho umukandara munini cyangwa se uringaniye bitewe n’uko utwanya umukandara ucamo (portes ceinture) twayo tungana, izo ceinture nyinshi ziba zifite amazina atandukanye harimo nka I,CG,MK n’izindi. Wambara kuburyo iryo zina rigaragara ; niba wambaye agapira uragahina gato imbere aho ufungira ceinture kugirango iryo zina rigaragare.

Hari utundi du ceintures duto tugezweho muri iyi minsi dufite amabara atandukanye(umutuku,icyatsi,umuhondo,ubururu,umukara) twambarwa ku mapantalo ya cotton akunze kuba nayo afite amabara, wirinda kwambara ipantalo isa n’umukandara. Niba wambaye ipantalo y’ibara ry’umuhondo ushobora gushyiraho agaceinture gafite ibara ry’umukara cyangwa se umutuku.

Ushobora kwambara utwo du ceintures no ku makanzu , niba wambaye ikanzu irimo amabara menshi wambara mu nda aga ceinture gato gafite ibara rimwe muri ayo ari mu ikanzu. Ushobora kwambara ako ga ceinture nanone ku jipo ngufi watebejemo agashati (blouse ) kakwegereye.

Iyo mikandara uyisanga mu maduka agurisha imyenda y’abakobwa mu mugi harimo kwa mr price, utc, Ian boutique, nyamirambo n’ahandi hatandukanye uzibona ku giciro kiri hagati ya 5000frw-7000frw. Hari n’andi usanga batembeza ku muhanda ku giciro kiri hagati ya 1000frw-2000frw.

Iyo n’imwe mu mikandara y’abakobwa ushobora kwambara ku myambaro itandukanye.

Jambo Linda