Imirimbo yo mu ijosi igezweho ku bakobwa n’abagore
Inigi n’amakoliye(collier) ni bimwe mu mirimbo y’abakobwa igezweho muri iyi minsi, Usanga ziri mu moko menshi ndetse zifite n’amabara atandukanye.
Zimwe muri zo harimo :
Coliye ndende ;
Iba ifite ishene imanutse mw’ijosi,hasi ifite umudali ,uwo mudali ushobora kugira forume y’umutima, urukweto n’ibindi. Wayambara ku gapira cyangwa isengeli wadegaje ishati,hasi wambaye i pantalo. Ishobora kuba zahabu cyangwa umulinga.
urunigi ;
Ni umurimbo wambarwa mw’ijosi ,ujyanishwa kenshi ku makanzu ,ishati,n’umushanana.hari iziba ari nini cyangwa ari nto. Usanga zifite amabara atandukanye(umweru,umutuku,icyatsi,iroza n’andi). Zikunze kugira n’amaherena yayo bijyanye ndetse n’ibikomo.
coliye ngufi ;
Iba izengurutse mu ijosi, ifite forume y’umukufi.ziri mu bwoko bwa zahabu cyangwa umulinga . ushobora kuyambara kw’ikanzu ndende ndetse n’ ingufi. n’igihe wambaye ijipo ngufi n’ishati cyangwa agapira gaciye amaboko.
Imirimbo iriho imidari
hari n’indi mirimbo yambarwa mu ijosi ifite udushumi,hasi zikunze kuba zifite imidali iriho amafoto y’abantu bazwi,urugero nka chegvara
.
Izo coliye wazisanga ahantu hatandukanye mu mugi wa Kigali :
Kct ;uzibona ku giciro kiri hagati 10000frw-250000frw
Mr price ;15000frw-30000frw.
Mwabisanga no muyandi maduka atandukanye mu bice bya remera(gisimenti).
Iyo nimwe mu mirimbo yo mu ijosi irikwambarwa muriyi minsi kandi igezweho,umukobwa wambaye uwo murimbo usanga ugaragara neza.
Jambo Linda