Ibyo kwitwararika igihe ugihe kudodesha bwa mbere

Yanditswe: 01-02-2015

Imyenda idodesheje muri iyi minsi igezweho ari nako abantu bagenda bitabira kudodesha amamodeli atandukanye ariko ugasanga bamwe bagitangira kudodesha bwa mbere bahita babizinukwa kubera batitonndeye ibi bikurikira :

irinde modeli zifite imitako myinshi : iyo ugiye kudodesha bwa mbere jya wirinda modeli zifite imitako mmyinshi byaba ku bitenge, amabazin n’ibindi bitammbaro. Byaba byiza ujisemo modeli yoroheje ku buryo uzahora uyambara ibihe byose ntive kuri mode.

Irinde kwigana abandi : buri muntu weseagira ikimubera bitewe nuko ateye. Kuba wajyana modeli ku mudozi ngo nuko wayibonanye runaka bishobora gutuma wowe itakubera bikaba byagutera guhurwa kuzongera kudodesha.

Itegereze mu myenda usanganywe urebemp imyenda ukubera modeli ihuriyeho ishobora kugudasha guhitamo modeli yakubera utiriwe ubaza abandi.

Tanga umwenda wawe ku mudozi wizeye : Abadozi bose siko baba bazi gutunganya neza imyenda, bityo rero niba ugiye gutangira kudodesha, shaka umuntu w’isnhuti wizeye usanzwe uzi ibyo kudodesha akurangira umudozi wakudodea neza.

Tangirira ku gitambaro cyoroheje : Niba ugiye kudodesha bwa mbere wihita ugura igitambaro gihenze bitewe n’ubushobozi bwawe ngo ugende ufate umushahara wawe wose uwugure igitambaro kandi udasanzwe uzi neza modeli zikubera n’umuntu wakudodera neza . Biba byiza iyo uguze igitambaro cyoroheje ukagenda umenyera uko ugenda udodesha.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe