Amasakoshi watwara igihe wambaye neza

Yanditswe: 14-02-2016

Hari ubwo umukobwa cyangwa umudamu yambara imynmbaro runaka akumva ko nawe yambaye neza cyane,maze agahitamo n’isakoshi ijyanye n’imyambaro yambaye ari nayo tugiye kugarukaho muri iyi nkuru,dore ko isakoshi nziza nayo ari imwe mu bituma umuntu agaragara ko aberewe..

JPEG - 35.8 ko

Iyo uri umukobwa cyangwa umudamu ukaba wambaye nk’ikanzu ndende y’ikirori ndende igera ku birenge cyangwa ngufi igera mu mavi ariko iri kuri taye,watwara isakame iringaniye ijyane n’ibara ry’inkweto wambaye.

JPEG - 21.4 ko

Nanone ku mdamu wambaye nk’ikanzu y’igitenge imurekuye cyangwa ibubu nini yatwara isakoshi nini y’imishumi ibiri migufi n’undi muremure akaba yayitwara ku rutugu cyangwa ku kuboko.

JPEG - 21.6 ko

Umukobwa kandi wambaye nk’ikanzu ya mini cyangwa ijipo ya droite n’agashati byose birikuri taye,maze agatwara n’isakoshi ndende zigezweho usanga zifite imishumi migufi,zitwarwa mu ntoki cyangwa ku kuboko zitajya ku rutugu.

JPEG - 16.7 ko

Hari kandi amasakoshi aringaniye kandi magufi usanga afite umushumi umwe nayo atwarwa ku kuboko,kandi atwarwa n’abakobwa cyangwa abadamu bitewe nuko bambaye kandi akajyanishwa ku mabara y’imyenda cyangwa inkweto

JPEG - 13.7 ko

Aya niyo masakoshi agezweho y’abakobwa n’abadamu nawe watwara igihe wambaye neza waba ugiye mu birori cyangwa gusenga,dore ko isakoshi nziza nayo igira uruhare mu myambarire myiza.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe