Ahabanza » Ubwiza » Ibikoresho » Uko wakwikorera umuti wo koza ibirahure

Uko wakwikorera umuti wo koza ibirahure

Yanditswe kuwa 26-01-2018 Saa 07 : 07

bijya bibaho ko umunytu ashobora koza ibirahuri by’inzugi n’amadirishya ariko ugasanga bifite imikori ukaba wagirango ntibyogeje,kandi hari uburyo wakoresha bigacya neza wifashishije umutobe w’indimu na vinegere,ukamaraho imikori yose ikunda kuza ku birahuri bitogeje neza.

Ibikoresho bikenerwa ;

  • • Icupa rya vinegere y’umweru
  • • Ikirahuri cyuzuye umutobe w’indimu
  • • Amazi ashyushye cyane
  • • Igikoresho cyo kuvangiramo
  • • Icupa ryo kubishyiramo ryo kupuriza
  • • Agatambaro gafite isuku

Uko bikorwa
Iyo umaze gitegura ibi bikoresho byose ufata ya vinegere n’umutobe w’indimu wateguye ukabishyira mu gikoresha wateguye gifite isuku ihagije,ukabivangiramo neza kuburyo byose biba nk’umutobe.

Iyo umaze kubona uruvange rwa vinegeren’umutobe w’indimu urubonye, uhita usukamo litiro imwe y’amazi ashyushye cyane yatuye nayo ukayavangira muri wa mutobe w’indimu na vinegere,ukabikoroga bikaba akazuyazi.

Nyuma yo kuvanga amazi na wa mutobe w’indimu na vinegere, uhita ubisuka mu icupa bakoresha bapuriza,maze ukaba wamaze gutegura n’agatambaro korohereye cyangwa kanepa uza guhanaguza.

Banza uhanagure umukungugu wose waba uri ku madirishya cyangwa ku nzugi ukoresheje amazi yonyine mbere , kugira ngo uze kogesha bimwe wateguye nta mukungugu cyangwa indi myanda iyo ariyo yose.

Tangira guhanagura ibirahuri ugende upuriza ku birahuri rwa ruvange rw’amazi n’umutobe w’indimu na vinegere washyize muri rya cupa unahanaguza ka gatambaro wateguye,buhoro buhoro unakuraho utwanda twose aho umaze gupuriza,kandi unahumutsa neza.

Uku niko ushobora koza ibirahuri by’amadirishya n’inzugi ukoresheje vinegere n’umutobe w’indimu ukamaraho imyanda yose ndetse ibirahuri ntibisigareho imikori.

NZIZA paccy
photo : google

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe