Uko wategura salon nto ikagaragara nkaho ari nini

Yanditswe: 01-08-2015

Mu gihe ufite salon nto hari uburyo wayiteguramo ikagaragara nkaho ari nini mu gihe uramutse ukurikije uburyo tugiye kukugezaho. Dore uburyo bwiza bwagufasha gutegura salon yawe ntigaragare ko ari nto.

Gushyiramo itara rifite umucyo myinshi n’amarido akeye : kuba ahantu hari urumuri bituma hatagaragaza ko ari hato. Ni byiza rero ko mu gihe ufite salon nto washyiramo itara rizajya rizanamo urumuri rwinshi kandi ugashyiramo n’amarido afite ibara rikeye ku buryo ku mannya nabwo uba ubona ko hari umucyo.

Kwirinda gutaka ibintu byinshi mu nzu : inzu imanitsemo amatableau menshi, amavase menshi n’indi mitako myinshi itandukanye usanga iba yegeranye cyane ku buryo uyicaramo ukumva nta mutekano ufite. Mu gihe rero uziko salon yawe ari nto jya wirinda gutakamo ibintu byinshi.

Kugura ameza mato, intebe ziringaniye na tapi nto : ingano y’ibibikoresho byo muri salon nk’intebe, ameza tapi, n’ibindi nabyo bigira uruhare mu gutuma salon yawe igaragaza ko ari nto. Ni byiza rero kugura ibiri mu rugero mu gihe uziko ufite salon itisanzuye cyane.

Gukoresha igikoresho kimwe ku mimaro myinshi : ushora no kwitabaza igikoresho kimwe ku mimaro myinshi. Urugero hari utubati ushobora guterekamo televiziyo kandi ukanadukoresha n’indi mirimo isanzwe.

Gukoresha intebe zijyamo imyanya myinshi : ubusanzwe intebe usanga ziba zifite imyanya itarenje itatu kandi zizengurutse ameza ariko rimwe na rimwe ushobora kugura intebe zifite imyanya myinshi ukazishyira uruhande rumwe kugirango salon yawe igaragare ko ari nini.

Ubu ni bumwe mu buryo bwagufasha gutaka salon yawe bigatuma itagaragaza kpo ari nto kandi nabwo ntibubuza ko iba isa neza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe