Ibyo wakora ukirinda inkongi y’umuriro mu rugo

Yanditswe: 15-07-2014

Muri iyi minsi hamaze iminsi havugwa inkongi y’umuriro ahantu hatandukanye, ni byiza kumenya uko umuntu yayirinda. Akenshi rero inkongi iterwa n’ikibazo cy’amashanyarazi cyangwa se gushya kw’ibikoresho bimwe na bimwe. Ibi ni bimwe mu bintu by’ibanze wakora ukirinda inkongi y’umuriro.

• Mu gushyira amatara mu nzu yawe, irinde gukoresha insinga n’ibindi bikoresho bya pirate, gisha inama abakora iby’umuriro babigize umwuga
• Hindura ama prises yangiritse, ukoreshe n’insinga zaba zifite ikibazo( zamanutse, zatangiye gucika, n’ibindi)
• Menya aho bahagarikira umuriro w’amashanyarazi winjira mu nzu n’uburyo bikorwa neza bimwe n’abantu bakuru mubana
• Bika ibibiriti na za buji (bougies) kure y’aho abana bagera ndetse utoze abana kudakinisha umuriro
• Menyereza abakozi kubika neza ibikoresho by’amashanyarazi nk’ipasi n’utundi dukoresho dukora imirimo itandukanye ( Mixer, chauffe biberon, etc)
• Ku banywa itabi, irinde kunywa itabi uryamye ku buriri cyangwa wirambitse mu ntebe, ndetse wirinde kujugunya uduce dusigaye muri pubele turiho umuriro
• Byaba byiza gukoresha amatara asharijwa (recheageable) aho gukoresha buji mu gihe umuriro wagiye.
• Si byiza gutaka imitako iriho za bougies hafi y’ibintu bishya bikoze mu mbaho cyangwa mu mpapuro, cyangwa ngo ubitereke ahantu hagera umuyaga
• niba ukoresha cuisiniere ya gaz, itwararike kuyifunga umaze guteka, kandi aho uyitereka hajye hagera umuyaga uhagije , hadafungiranye. Irinde gusigaho amafunguro ukajya gukora ikindi kintu mu kindi cyumba.
• Gura kizimyamwoto mu rugo umenye n’uko ikoreshwa, ubyereke n’usigara ku rugo
• Ni byiza kugira nimero za Polisi zishinzwe kuzimya umuriro arizo 111 ukaba wabitabaza mu gihe bibaye ngombwa.

Byanditswe na Astrida
photo internet

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe