Gutaka icyumba cy’uruganiriro n’ururiro,ukoresheje amafoto amanikwa

Yanditswe: 12-09-2015

Hari uburyo bwo gutegura no gutaka icyumba cy’uruganiriro ndetse no mu ruriro cyane cyane iyo byose biri hamwe,maze ugakoresha amafoto amanikwa ku nkuta z’inzu ari mu ikadiri ku bantu bakunda gukoresha imitako,kandi ukabona bigaragara neza ariko atari amafoto abonetse yose.

Ushobora gutaka mu ruganiriro ukoresheje amafoto y’umuryango wawe ukayamanika mu gice kimwe,aho umuntu wese wicaye mu ruganiriro azajya ayabona neza.

Wanakoresha ifoto imwe nini cyane,maze ukayimanika ku rukuta,ariko ahagaragarira buri wese,kandi ukayishyira mu gice kirimo ururiro.

Ushobora kandi gukoresha ifoto imwe imwe kuri buri rukuta,yaba iy’umuryango cyangwa amafoto y’ibintu runaka byafotowe,nk’ibiti,indabo cyangwa imisozi n’ibindi.

Ubundi kandi wanatakisha nk’amafoto yawe,ay’abana cyangwa ay’abandi bantu mubana,maze kuri buri rukuta ukajya wegeranyaho nk’abiri,gutyo gutyo ku nkuta zose.

Abandi usanga bakunda gutegura imitako imanikwa mu gice cy’ururiro,hejuru y’ahateguye ameza rusange yo kuriraho,bakahashyira nk’amafoto y’indabo cyangwa ifoto y’imbuto.

Ubu nibwo buryo butandukanye bwo gutaka icyumba cy’uruganiriro,hakoreshejwe amafoto amanikwa ku nkuta z’inzu,ugasanga bigaragara neza.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe