Isaha ikoze mu gikoresho cyo kumeza

Yanditswe: 24-01-2015

Isaha zo gutaka ziba zifite uburyo bwinshi butandukanye, umuntu akagura bitewe n’iyo akunze ariko hari izo usanga zibereye amaso kurushaho kubera forme ziba zifite, hari iba ifite ikindi ishushanyijemo nk’igikoresho cyo ku meza, inyamaswa runaka n’ibindi.

Isaha ikoze mu gikoresho cyo ku meza nk’ijagi, ibinika( canette) biba byiza iyo uyitatse mu cyumba cy’uburiro kuko iba ijyane n’indi bikoresho bihari cyangwa no mu gikoni ku buryo ubona ufite ubusobanuro kandi ikaba inafite n’akamaro k’umutako nk’iyindi yose.

Ushobora no kuyishyira mu ruganiriro ariko biba byiza kurushaho iyo uyegereje ku nzira ijya mu cyumba cy’uburiro dore ko akenshi uruganiriro ruba hafi y’uburiro.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe