Gutaka inzu ukoresheje Tableau

Yanditswe: 15-08-2014

Tableau ziri muri bimwe byifashishwa mu gutaka inzu,tableau rero ziri amoko menshi kandi zigenda zishyirwa ahantu hatandukanye mu nzu bitewe n igishushanyije kuri tableau yawe ,Kuko tableau zitanga ubutumwa bitewe n igishushanyijo.

Iyi foto iratwereka tableau eshatu ubona zijyanye,zuzuzanya,nkaho ari tableau imwe yagabanyishwemo ibice bitatu ibyo bigatuma mu gihe ugiye kuyimanika ushaka ahantu hari igikuta kirekire kuburyo zimanikwa zikurikiranye zose,aha ni nko muri corridor urugero.

Ushobora kandi kuba wazimanika mu ruriro(sale a mange)bitewe ni uburyo zigaragara neza,zituma wumva uruhutse,nizashyirwa rero mu ruganiriro(saloon)ukinjira kuko mu ruganiriro haba harimo byinshi aho ni nka television,intebe,tapis n ibindi kuburyo gushyiramo tableau eshatu zasa nkiziteje akavuyo,ugasanga iyo umuntu akinjira ahita agwa mu bintu byinshi,bikaba byanatumva yumva atisanzuye bitewe ko kubera ibintu byinshi aba yumva nta mwanya afite mu nzu.

Niyo mpamvu ari byiza ko uzishyira ahantu hisanzuye nko mu ruriro(salle a mange) cyangwa corridor aho ziba ziri zonyine zisanzuye,ubwiza bwazo bukagaragara.
Ikindi ni byiza ko uzishyira ku rukuta rw umweru cyangwa se beige kugirango zigaragare,kuko zifite amabara yandi si byiza ko n urukuta ruba rufite andi mabara,dore ko na benshi inkuta zo mu nzu aba ari umweru.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe