Menya uburyo bworoshye bwo koza amakaro agacya neza

Yanditswe: 29-07-2015

Hari uburyo bwiza kandi bworoshye bwo koza amakaro yo munzu agacya neza, kabone nubwo yaba yari afite ibizinga runaka bigashiraho burundu kandi bkayarinda no gusaza vuba kuko iyo adakorerwa isuku ihagije ahita asaza.

Kuyogesha amazi ashyushye ; iyo umuntu yogesha amakaro n’amazi ashyushye biyamaraho umwanda wose kandi agacya neza. Ufata vim isanzwe yoza amakaro,ugafata n’uburoso,maze ugakuba ukoreheje amazi akonje,wajya kunyuguza ukajya umenaho amazi ashyushe kugirango amareho utwanda twose.

Guhanaguza igome ; iyo amakaro yanduye akaba afite ikizinga cy’ibintu runaka byaba byaramenetseho, ufata igome’’pencil eraser’’ isanzwe imwe bahanaguza ku rupapuro rwandikishijweho ikaramu y’igiti,maze ukagenda ukuba hahandi handuye,bikagenda bivaho.

Kogesha vinegere ; uruvange rwa vinegere n’amazi ashyushye nabyo byoza neza amakaro kandi bikayarinda gusaza no kugaragaraho umwanda uwo ariwo wose. Ufata igice cy’igikombe cya vinegere,ugashyira muri litiro y’amazi ashyushye maze ugatangira kogesha ukoreheje ikiroso gifite isuku,hanyuma ukaza kunyugurusha amazi ashyushye yonyine.

Ubu nibwo buryo bwiza bwo koza amakaro yo mu nzu agahorana umucyo kandi bikayarinda gusaza imburagihe kandi bikamaraho imyanda yose harimo n’ibizinga runaka byaba byaratewe n’ibyamenetseho.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe