Gutaka urukuta ukoresheje tableau

Yanditswe: 26-09-2014

Tableau ni imbaho ziba ziriho amasusho afite ubusobanuro ku buryo iyo izo mbaho zitatse ku rukuta rusa neza kandi ubutumwa bwayo mashusho bukabonwa neza n’abitegereza ayo mashusho.

Abanyabugeni bakora amashusho afite byinshi avuga kandi yigisha,
Nko kuri iyi tableau iri ku ifoto iriho ibibindi bisuka amazi kandi tuzi uko amazi ari ingirakamaro ku buzima bwa muntu ku buryo urebye iyi tableau ushobora guhita uhindura ibitekerezo byawe ukibaza ku kamaro k’amazi, uko wayafata neza ndetse bigahuzwa n’ubuzima kuko aya mazi ari kumeneka hasi ntiwakongera ngo uyatoragure ,bikaba byaguha isomo ryo gufata neza ubuzima.

Ni byiza gushira tableau ku rukuta ahantu yisanzuye ku buryo uyireba aruhuka kandi akabasha gusobanukirwa n’ubutumwa umunyabugeni wakoze tableau yashakaga gutanga.

Byaba byiza kurushaho urukuta rufite irangi ry’umweru cyangwa andi mabara yose akeye ku buryo ya shusho irushaho kugaragara neza.

Iyi tableau ushobora kuyitegura mu ruganiriro iwawe cyangwa se n’ahandi hantu hahurira abantu benshi mu masale y’inama n’ahandi.

Gracieuse Uwadata kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe