Uko warinda ipanu kuzana umugese

Yanditswe: 07-10-2015

Hari ubwo usanga ipanu yo mu gikoni itekwaho ibiryo bitandukanye yarazanye ingese,ndetse kuzikuraho bikaba byagorana cyangwa bikayangiza ,ariko hari uburyo wakoresha maze ipanu ntizigere igira ingese cyangwa zanaba ziriho zikavaho neza itangiritse.

Ibikoresho nkenerwa  :

  • Ikiroso gikomeye
  • Amavuta yo guteka
  • Umunyu
  • vinaigre

Uko bikoreshwa :

1. Koza ipanu ako kanya nyuma yo kuyikoresha utayibikanye n’ibiryo cyangwa amavuta ayisigaraho nyuma yo kuyitekaho

2. Koresha amazi ashyushye ukubishe n’ikiroso gusa ,udashyizeho isabuni

3. Kugira ngo ukuremo ibiryo byashiririyemo cyangwa yatangiye kuzana umugese,ufata umunyu mukeya ukavanga na vinaigre nayo nkeya maze ugasukamo n’amazi ugatereka ku ziko iminota itanu cyangwa irindwi,umugese cyangwa ibiryo byashiririyemo byose bitangira kwiyomoraho.

4. Iyo umaze kuyoza neza urayumutsa neza amazi yose agashiraho

5. Iyo yamaze kumuka ufata agatambaro cyangwa iponje ifite isuku ukayikoza mu mavuta yo guteka,maze ukayisigamo imbere hose.

5. Ugomba kuyibika ahantu humutse ndetse itazigera ihura n’amazi cyangwa ibindi bintu bitose.

Ubu nibwo buryo bworoshye wakoresha urinda ipanu kuzana mugese,ndetse yaba inazifite zigashiraho burundu aho kujya uyitekaho ugasanga ibiryo birashiririye cyangwa,bikaba binukamo umugese w’ipanu.

Source ;thekichn
NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe