Uko warwanya impumuro mbi muri frigo

Yanditswe: 17-04-2015

Kurwanya impumuro mbi muri frigo ntibisaba ibintu byinshi kandi birakenewe kuko usanga ibiribwa bimwe na bimwe bisiga impumuro mbi muri frigo ugasanga hari abahitamo gufungura umuryango wa frigo ngo umwuka mubi usohoke kandi batazi
ko byangiza frigo bigatuma itwara umuriro mwinshi.

Kugirango wirinde impumuro mbi muri frigo dore uburyo bwiza bwabigufashamo :
• Ufata ikara ryahoze risanzwe ryo mu giti ukarishyira muri frigo ugafunga nkuko bisanzwe umwuka mubi uhita ushiramo.
• Ushobora no gukoresha ikirahure cy’amata ukagitereka muri frigo nyuma y’imonota mike uzasanga wa mwuka mubi washizemo kuko ayo mata aba yaburijemo umwuka mubi.
• Hari n’ubundi buryo bwo gukoresha ikawa utuyiko duto 2 ukayishyira mu gikoresho gifunguye ukayirambika muri frigo nyuma y’igihe gito wa mwuka mubi uba washize muri frigo. Iyo hari impumuro mbi ikabije ugenda utereka ikawa muri buri etajeri.
• Iyo ubashize kubina bicarbonate de soude nayo yabigufashamo, ugafata akabuwate ka bicarbonate de soude ukagashyira ku rupapuro rukoreshwa mu guteka( feuille de cuisson), ukabirambika muri frigo
• Vinaigre y’umweru nayo iburizamo impumuro mbi y’ibintu bitandukanye. Ufata vinaigre y’umweru ukayisuka mu gikoresho gifunguye ukayirekera muri frigo nyuma y’imonota mike usanga yirukanye impumuro mbi..

Niba uziko ri buzimye frigo umwanya munini, jya ubanza urebe ko nta myanda yaba iri muri frigo kuko akenshi frigo ihumura nabi iyo ifunze kandi ijimije. Banza uyisukure neza ukuremo ibirimo byose ufungure urugi ho gato( urugi rugere nko mu cya kabiri ku buryo ruba rutarangaye cyane) iminota mike ubone kongera kuyifunga.

Ni byiza rero ko tumenya uburyo bwi kwirukana impumuro mbi muri frigo kuko usanga atari byiza ko wafungura frigo ugiye kurebamo ibyo kurya ugasanga impumuro mbi yayuzuye.