Uko wakoresha imitako y’amavaze muri salo

Yanditswe: 09-10-2015

Hari uburyo umuntu ashobora gutegura salo ye ukabona birebetse neza kandi nta kajagari k’imitako,ukoresheje amavaze makeya mu nzu,yaba aterekwa hasi cyangwa aterekwa ku meza,wareba iyo salo ukabona ikeye kubera uburyo imitako yakoreshejwe.

JPEG - 84.3 ko

Gutegura ivaze imwe iringaniye iruhande rw’intebe irimo imitako iteye nk’indabo ariko zikaba Atari nyinshi cyangwa ngo zibe zijagaraye cyangwa zikaba zikoze nk’ibyatsi.

JPEG - 22.2 ko

Ushobora kandi gutegura ivaze ikoze nk’ikirahuri kirekire,ukagitereka ku meza maze ugahagarikamo indabo nkeya z’ibara rimwe zitavangavanze cyangwa ngo zibe ari nyinshi.

JPEG - 79.7 ko

Nanone wategura amavaze menshi ku meza amwe ariko hakaba harimo imwe iruta izindi ari nayo irimo indabo nkeya,ubundi ikaba ikikijwe n’izindi ntoya kandi amabara yazo atandukanye.

JPEG - 47.2 ko

Ushobora kandi gutegura ivaze ku kameza kamwe gato k’iruhande rw’intebe,ikaba irimo indabo z’ibara rimwe iteretse ku ruhande rumwe naho ahandi hateretse akameza nako gatoya gateretseho itara risa n’ivaze.

JPEG - 35.4 ko

Wanategura kandi ivaze muri buri nguni y’inzu kandi zose zikaba zirimo indabo z’imitako zisa ariko zidakoze kimwe,maze ku meza hakaba hateretseho utundi tuvaze dutoya nta kintu kirimo.

Uku niko umuntu ashobora gutegura muri salo ye akoresheje amavaze atandukanye,ari aterekwa hasi ndetse n’aterekwa ku meza kandi akaba arimo indabo zitari nyinshi cyangwa ngo zibe zijagaraye mu nzu.

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe