Menya uburyo bwo koza amatasi yahinduye ibara .

Yanditswe: 08-07-2015

Akenshi amatasi anywererwamo icyayi cya mukaru n’ikawa usanga yarahinduye ibara mo imbere, ariko hari uburyo bwo kuyoza ikongera gusa neza nk’uko isanzwe isa kandi ukoresheje ibikoresho bitagoye kubibona.

Ibikenerwa ngo woze itazi yatangiye guhindura ibara

  • • umunyu
  • • Baking soda
  • • vinegar
  • • amazi
  • • agatambaro koroshye

uko bikoreshwa

  1. utangira woza n’amazi bisanzwe uyanyuzamo kugira ngo havemo icyo wanywereyemo uwo munsi ukoresha isabuni y’ibyombo usanzwe ukoresha iyo ariyo yose.
  2. kora uruvange rwa baking soda n’amazi ubivane muri ya mazi yonyine ubyimurire muri urwo ruvange
  3. kora urundi ruvange rwa vinegar n’umunyu ushyire muri ya matasi ureke bimwe byafashemo bise n’ibitumbama neza.
  4. Tegereza iminota itanu ya matasi akirimo rwa ruvange rwa vinaigre n’umuntu.
  5. nyuzamo agatambaro korohereye wateguye ko kogesha buhoro buhoro muri buri tasi, ariko udakuba cyane kugeza ubwo akeye kuko ya vinaigre n’umunyu nibyo bimaraho neza wa mwanda wari urimo.
  6. Nyuza mu yandi mazi n’isabuni y’ibyombo ukoresha kugirango ya myanda ivuye muri ya matasi ishiremo neza.
  7. Unyuguza ya matasi yamaze kucya neza mu yandi mazi atarimo ikindi kintu, asukuye neza
  8. kuramo ya matasi mu mazi uyashyire ahantu hafite isuku yumuke neza kandi wirinde kuyahanagura kugira ngo utayatera imikori,ahubwo uyareke yiyumutse noneho ubone kuyabika ahabugenewe naho hafite isuku ihagije.

Ubu nibwo buryo bworoshye bwo koza amatasi yahinuye ibara mo imbere kubera kuyanyweramo icyayi cya mukaru cyangwa ikawa kuko bihira bifatamo.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe