Bimwe bintu bitajya bishyirwa muri micro- onde

Yanditswe: 27-05-2015

Hari ibiribwa ndetse n’ibikoresho bitandukanye bitajya bishyushywa muri micro-onde kuko bishobora kwangirika cyangwa se bikaba byakangiza ubuzima bw’abantu babikoresha.

Dore urutonde rwa bimwe muri ibyo bintu :
Amashereka : Usibye kuba amashereka adatekwa, ntiwemerewe no kuyashyushya muri micro onde kuko intungamubiri ziyagize zihita zangirika. Ku bantu bakamira amashereka abana babo rero ni ukugerageza kuyasiga mu gikoresho kiri butume ahorana ubushyuhe nkubwo yavanye mu mabere kuko atajya ashyushywa.

Amagi : amagi afite protein nyinshi zituma iyo ashyuhijwe muri micro onde abyimba kandi igishishwa ntikiyongera bigatuma ashobora guturika haba ku magi mabisi cyangwa se amagi atogosheje.

Urusenda na poivre : ibintu bikoze mu rusenda bituma urusenda ruryana bishobora gukurura umuriro igihe biri muri micro onde bikaba byatera impanuka kuko umwotsi urimo urusenda uhita ukwira hose ukaryana mu maso no mu mazuru.

Impapuro za alminium : hari ubwo abantu bajya bashyushya ibiryo muri micro onde biri mu mpampuro za alminium batazi ko ari bibi, nyamara burya bishobora gutera impanuka kuko utwuma tuba muri ziriya mpapuro dukurura umuriro ku buryo bworoshye.

Ibikoresho bimwe bya plastike : hari ibikoresho bimwe bya plastique biba bifite ibyo bita bisenophol A , ikaba yangiza umubiri cyane iyo ihuye n’ubushyuhe nk’ubwo muri micro onde. Bikaba byaba byiza rero kwitondera gushyushya ibintu dukoresheje ibikoresho bya plastique.

Ibyo ni bimwe mu bintu uzirinda gushyira muri micro-onde kuko bishoboa kwangirika ubwabyo, kwangiza ubiriye cyangwa se bikaba byatera impanuka y’inkongi y’umuriro nuko twabibonye haruguru.

Byakuwe kuri regimesmaigrir.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe