Ivaze imanitse hejuru

Yanditswe: 26-12-2014

Ivaze iteyemo indabyo igira uburyo bwinshi butandukanye itegurwa. kuri uno munsi tugiye kubagezaho uko wategura ivaze iteyemo indabyo, ikaba imanitse hejuru.

Nk’uko biri kuri iyi foto, iyi vaze imanitse mu giti ariko ushobora no kuyimanika ahandi hantu nko ku idirishya, mu nguni mu nzu imbere haba mu ruganiriro cyangwa se mu ruriro ukabona ko igaragara neza kurushaho.

Kumanika ivaze iteyemo indabyo hejuru bisa neza kurushaho iyo indabyo ziteyemo ari indabyo ngufi zidakura ngo zijye hejuru cyane.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe