Ubusobanuro bw’agaseke gahabwa umugeni ubu gakoreshwa mu gutaka

Yanditswe: 21-08-2015

Mu muco wa Kinyarwanda iyo umukobwa yashyingiwe ahabwa impano zitandukanye zirimo agaseke, igisabo, inkangara, inkongoro n’izindi mpano ziranga umuco wa Kinyarwanda.

Muri izo mpano zihabwa umugeni twabahitiyemo kubagezaho ubusabanuro bw’agaseke dore ko muri iyi minsi usanga gakoreshwa nk’imitako mu nzu.

Nzambazamariya Marigarita ni umukecuru w’imyaka 78 yatubwiye icyo agaseke kasobanuraga mu bukwe bwo hambere ndetse ashishikariza urubyiruko ko rwakomeza kwita ku busobanuro agaseke kari gafite.

Dore ubusobanuro bw’agaseke mukecuru Marigarita yaduhaye :

Kuba umukobwa w’umunyarwandakazi yaragombaga gushyingirwa ari isugi : agasake gahabwa umugeni ku munsi w’ubukwe kabaga gapfundikiye neza kagasobauro ko uwo mukobwa bashyingiye akiri isugi ko umugabo we ariwe uzapfundura ibanga yamuhishiye.

Kugira ibanga : uyu mukecru akomeza avuga ko ako gaseke na none kasobanuraga ko umugore n’umugabo baba bakwoye kubika ibanga ry’urugo, ibibereye mu rugo ntibabyasase hose ngo bimenywe na rubanda. Ko ahubwo ibanga ryabo ry’urugo rigomba kuguma hagati yabo, ibibazo bagiranye bakabikemurira hagati yabo badashakuje ngo rubande rubimenye.

Kumenya kuzigamira urugo rwe : umugeni na none wahabwaga impano y’agaseke hagombaga kuba harimo imbuto nziza z’indobanure, nk’amashaza, amasaka meza, ibishyimbo by’indobanure cyangwa se uburo ku babashaga ku bubona bigasobanuro ko uwo mugeni agomba kumenya kuzigamira urugo rwe rukajya ruhorana ubutunzi.

Gukoreshwa nk’umutako wa Kinyarwanda : kuba agaseke gakoreshwa nk’umutako si ibije vuba kuko no mu myaka yo hambere washoboraga kuba ufite agaseke watamirije amabara meza ukajya ugashyira mu pfuruka yo mu ruganiriro, ahanini habaga harimo uduseke umugeni yaboshye ari mu bugeni cyangwa se akaba yanataka utwo yahawe ashyingirwa.

Ngubwo ubusobanuro twahawe n’umukecuru Marigarita ku bijyanye n’agaseke gahabwa umugeni ku munsi wo gushyingirwa kakaba kanakoreshwa mu rwego rwo gutaka inzu.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe