Uburyo bwiza bwo gukora isuku mu bwogero

Yanditswe: 03-04-2015

Mu bwogero ni ahantu haba hanewe gukoirerwa isuku ku buryo buhoraho kuko iyi utayikoze usanga hazamo imyanda iukaba yakwanduza indwara zitandukanye igihe ugiye mu bwogero.

Dore uburyo bwiza bwo gukora isuku mu bwogero :
Koropa mu bwogero ukimara koga : ni byiza ko uhita ukoropa mu bwogero ukimara kogeramo kuko bituma amasabune woze adafata hasi ngo yatuma yanerera cyanwa se atume imyanda ifatamo.

Igihe ubonye kuri sima cyangwa se ku makaro yarajeho imyanda y’umukara ukoresha eau de javel iyo myanda igahita ivaho.

Sukura robine neza, benywari na lavabo : ni byiza ko usukura robine izana amazi kuko hari igihe usanga inyuma harafasheho amasabune cyanwa se ikazaho urubobi kubera guhora hakone. Benywari na lavabo nazo zisukurwa hakoreshejwe amasabune yabugenewe y’aba ay’amazi bapurizaho, cyangwa se ay’ifu.

Jya ukorera usuku rido yo mu bwogero : rido( ipaziya) yo mu bwogero akensho ukunda kuzana uruhumbo kubera guhora mu bukonje ugasanga izana impumuro itari nziza mu bwogero. Ni byiza rero kuyibuka igihe ukora isuku mu bwogero kuko usanga abantu benshi bakora isuku ariko rido yo mu dirishya ryo mu bwogero yo bakayireka.

Sukura inkuta zo mu bwogero : kugirango wirinde ko inkuta zo mu bwogero zifataho imyanda, ushobora gufata umunsi umwe mu cyumweru nko muri week end ugasukura inkuta neza ukoresheje isabune ku buryo uzanga mu bwogero hahora isuku n’umwuka mwiza.

Ubu ni bwo buryo bwagufasha kujya uhorana isuku mu bwogero bwawe.

Gracieuse Uwadata