Uko wataka icyumba cy’umwana uzavuka

Yanditswe: 08-05-2015

Icyumba cy’umwana uvuye kwa muganga kuri ubu kiba ari icyumba kigomba gutakwa ku buryo umubyeyi azava kwa muganga akaruhukira ahantu hameze neza n’uruhinja rwe dore ko kiba ari icyumba Umwana azamaramo igihe kinini.

Dore uburyo bworoshye watakamo icyumba cy’umwana uzavuka :

Icyumba kigomba kuba gifite umwuka uhagije : niba ugiye guhitamo icyumba uzashyiramo umwana muvuye kwa muganga akaba ari naho azajya aryama, ni byiza ko ushaka icyumba kinini ku buryo kiba gifite umwuka mwiza.

Koramo isuku ihagije : kuba icyumba ari kinini ntibihagijhe, ahubwo hagomba no kuba hafite isuku ihagije ku buryo nta ndwara umwana yakandurira muri icyo cyumba.
shyiramo udutako tworoheje : si ngombwa ko ugura imitako ihenze yo gushyira mu cyumba cy’umwana, ushatse wagura imitako ifata ku rukuta( stickers) n’utundi duto duto two gutaka hejuru y’uburiri bwe.

Sigamo amarangi habura iminsi myinshi mbere yo kuzanamo umwana : Niba umwana ageze mu cyumba agasanga hakiri impumuro y’amarangi bishobora kumutera indwara. Byaba byiza rero usizemo irangi hakiri kare kugira ngo impumuro yaryo ishiremo.

Irinde guteramo za parfum n’ibindi bintu bifite impumuro nyinshi : impumuro nyisnhi nayo si nziza ku mwana ndetse no ku bantu bakuru. Byaba byiza ukoze isuku ku buryo busanzwe amarido akaba nayo afite isuku ubundi iby’impumuro nziza irizana utiriwe uteramo ibindi bintu.

Irinde kubikamo ibintu byinshi : mu cyumba cy’umwana siho bajya kubika ibindi bikoresho byo mu rugo. Niba udafite inzu ihagije wajya ubijyana ahandi ariko mu cyumba cy’umwana hakaba uburiri bwe gusa n’utundi dukoresho duke twe.

Ubwo nibwo buryo bworoshye bwagufasha gutaka icyumba cy’umwana kandi udahenzwe.