Umutako w’inyoni

Yanditswe: 12-12-2014

Inyoni zigira amoko menshi atandukanye, zimwe ziboneka mu Rwanda izindi ntizihaboneka. Gusa imitako ikozwe mu nyoni nayo usanga ari myiza bitewe n’ubwoko bw’inyoni uwo mutako ukozemo dore ko hari ubwoko buba bubereye amaso.

Uyu mutako w’inyoni uri mu bwoko bw’inyoni zigira imirizo miremire n’amabara adakunze kujyirwa n’inyoni zose ku buryo kureba uwo mutako biba bibereye amaso ku bw’ishusho itangaje ya bimwe mu biremwa byiza Imana yashyize ku isi.

Uyu mutako ushobora kuwushyira mu bustani hagati mu ndabyo n’ibiti ku buryo uwubonye agirango ni inyoni nzima cyangwa se ukaba wawushyira no mu nzu mu ruganiriro, mu buriro n’ahandi hantu hose ubona ko ugaragara neza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe