Ibyo ukurikiza ushyira amatara mu nzu

Yanditswe: 18-07-2014

Iyo umuntu yubaka inzu,arangije gusinga irangi haba hakurikiyeho kushyiramo amatara,atuma inzu igira urumuri uretse ko n’amarido nayo mu nzu agira uruhare mu kongera ubwiza bwo ku nzu.

Amatara rero ni igice kiri ngombwa mu nzu kuko bitewe n’uko urumuri rwayo arirwo rutuma ibara ry inzu (irangi)rigaragara neza kurushaho.

ikindi ni uko Kugira ngo urwanye kubona inzu yawe yambaye ubusa wataka inzu yawe mu buryo bwinshi nko kuba washyiramo amatara yambitse inzu kandi garagara neza nk’uko bimeze ku ifoto.

Mu gihe inzu yawe ifite irangi ry’ umweru si byiza ko ushyiramo amatara y’ umweru kuko byongera urumuri cyane ukabona inzu yerererana aribyo bituma abayinjiyemo (abashyitsi) bumva batisanzuye kuko baba bafite impugenge zo kuba bayanduza. Ikiza n’uko ushyiramo amatara afite urumuri rusa nk’urwijimye. Hano turavuga nk ‘itari rifite urumuri rw’umuhondo kugira ngo inzu yawe igaragare nk’ishyushye abayirimo bumve bamerewe neza .

Naho ufite inzu irimo irangi ry ‘ijimye washyiraho itara ry’umweru kugira ngo bigabanye kwijima ku inzu mbese umuntu yumve yisanzuye mu nzu.
Mu gihe umaze kubaka inzu yawe ugiye gukora ibyo bita finisaje (finissage)ugirwa inama yo guhera ku irangi, nyuma ugahitamo amatara ajyanye n’amarangi wakoresheje ku buryo ubona bibereye amaso.

Yanditswe na Sonia kuri www.agasaro.com

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe