Uburyo bwo guteresha imyenda ipasi y’umuriro ikoresha amazi

Yanditswe: 05-08-2015

Ubusanzwe abahanga bo gutera ipasi bakunze gukoresha amazi ni nayo mpamvu habaho amapasi bashyiramo amazi maze bakajya batera ku mwenda kugira ngo umwenda ufate neza ipasi ndetse biwurinde n’impanuka zo gushya za hato na hato nkuko urubuga wikihow rubitangaza.

  • 1.Ubanza gutegura imyenda ugiye gutera ukurikije ukyayiyegereza,maze ugafata ipasi ugasukamo amazi akonje ukuzuza ahagenewe gushyirwa amazi,maze ugapfundikira neza.
  • 2. Utegura neza ahantu haringaniye,nko ku kintu runaa giterereye ugiye gutereraho ipasi,ugateguraho igitambaro gifite isuku kandi kitavamo irangi kugira ngo kitaza kwanduza umwenda ugiye giutera.
  • 3. ufata umwenda ugiye gutera ukawurambura neza,maze ugacomeka ipasi ku muriro ariko ukagira urugero rw’umuriro ukoresha,ukagabanyacyangwa ukongera ukurikije ireme ry’umwenda ugiye gutera,niba worohereye cyangwa ukomeye.
  • 4. Nyuza ku mwenda ya pasi ishyushye kandi udashyiramo ingufu,ugenda uzengurutsa ku mwenda impande zose uhindukiza umwenda,ureba ahatararambuka neza.
  • 5. iyo ipasi igenda ishyuha cyane ugabanya umuriro kandi ugakanda ahazana amazi ukajya urekura make make kugira ngo urinde umwenda kuba washya ndetse udagororoke neza.
  • 6.ugomba gutera umwenda ukurikije imiterere yawo uwugorora ugendete uko udoze,kugira ngo udahindura imiterere yawo.
  • 7.ibuk ko gushyira imikunjo ku mwenda bitakigezweho na gato cyeretse nibura umwenda ufite amadinda maze ukanyuzaho ukurikije uko ateye ariko ukirinda gutera uzanaho imikunjo wihimbiye.
  • 8. iyo urangije gutera umwenda ukaba ukeneye kuwubika,urawuzinga neza ukawushyira ahantu ntawe uzahakomakoma cyangwa se ukawumanika uko wakabaye utawuzinze kuko kuwubika uzinze bishobora gutuma wipfunyarika wazajya kuwambara bikagusaba ko wongera kuwutera ukawurambuza.

Ngubwo uburyo bwo gutera ipasi ikoreshwa n’umuriro n’amazi,ukayigoroza imyenda neza igafata ipasi kurenza ko wakoresha indi iyo ariyo yose nkuko wikihow ibivuga.

NZIZA Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe