Uburyo bwiza bwo kumisha indabo zo gutaka

Yanditswe: 16-04-2015

Kumisha indabo zo gutaka bituma zitabora kandi ugasanga zifite umutako mwiza umura igihe kirekire. Ku bakunda gutaka indabo karemano tugiye kureba uburyo mushobora kujya wumisha indabo zo gutaka ku buryo zidahindura ibara ryazo ry’umwimerere cyane kandi zikaramba.

Ibyo kwitondera mbere yo kumisha indabo

Indabo zo kumisha ni byiza ko uzisoroma mu gitondo ariko hamaze gucyamo gake ku buryo urume( la rosée) ruba rwamaze gushiraho.
Igihe ubona ko ibibabi by’izo ndabo bibikika nabi biba byiza ubikuyeho ugasigaza indabo gusa
Indabo zumushirizwa ahantu hatari izuba, humutse kandi hari umuyaga

Uko bikorwa

Soroma indabo uzifungemo imifungo bitewe n’indabo ushaka
Zibike ahantu hari umwujima kugirango zizagumane ibara ryazo kandi uzibike indabo arizo zireba hasi
Izo ndabo zimara icyumweru cyangwa se iminsi runaka zitaruma bitewe nuko indabo zimeze

izi ndabo zumushije ushobora kuzitaka ahantu hatandukanye mu nzu nko kuzishyira mu ivaze yo mu nguni, kuzitereka ku meza, ku kabati n’ahandi hantu hose hatandukanye bitewe nuko ubushika.

Ubwo ni bumwe mu buryo bwagufasha kumisha indabo ukazitaka igihe kirekire zitabora cyangwa se ngo zibe zavungagurika.

Source : cfaitmaison.com
Gracieuse Uwadata