Uburyo bwiza bwo koza ibyombo

Yanditswe: 26-08-2015

Usanga abantu benshi badasobanukiwe uburyo bwiza kandi bwihuse bakoresha mu koza ibyombo,rimwe na rimwe bakabitindaho cyangwa bakagira ikibazo cyo kutabikesha neza,ariko hano hari uburyo bunoze wakoresha

1.Banza utumbike ibyombo ; ni byiza ko niba ugiye koza ibyombo ubanza ukabishyira mu mazi umwanya maze bikabanza bikavaho ibiryo biba byafasheho.Ntugahite utangira koza utabanje gujoresha ubwo buryo bwo gukuraho ibiryo byafasheho

2. Koresha eponge ; koza ibyombo uba ugomba gukoresha eponge yorohereye kugira ngo udakoresha ikindi cyogesho gishobora kwangiza ibyo bikoresho.

3. Koresha isabuni zabugenewe ;hari masabuni aba yaragenewe koza ibikoresho abantu bariraho,bikesha kandi bikazana impumuro nziza,kandi itagira ingaruka ku buzima bw’abantu .

4.Koresha vinaigre ; iyo woza ibyombo ukeneye ko bihya neza,ufata amazi uasukamo vinaigre nkeya maze ukayunyuguzamo imbyombo,mbere yuko wunyuguza bwa nyuma.Nukuvuga ko ukoresha amazi arimo vinaigre wamaze gukoresha isabuni,ndetse bisa naho byamaze gucya usigaje kubyunyuguza.

5.Vangura ibyombo ;iyo ugiyye koza ugira uko ujye nda uvangura buri bikoresha ubishyira ukwabyo ukurikije uko bigiye bitandukana.Nukuvuga ko ibikombe ubishyira mu gikoresho cyabyo,amasahani n’amasorori n’ibindi

6.Ogesha amazi ashyushye ;igihe cyose ugiye koza ibyombo jya wibuka ko ugomba kubyogesha amazi ashyushye kandi yahiye neza kuburyo microbes zose zapfuye kuko nibwo biba bifite isuku yuzuye, nubwo bamwe batabyitaho bagakoresha amazi asanzwe

Ubu nibwo buryo bworoshye kandi bwihuse,ndetse bunoze bwo koza ibyombo bikaba bikorewe isuku ya nyayo,ndetse nuwoza ntibimugore

Source ;wikihow

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe