Gutegura mu ruganiriro ukoresheje ibara ry’icyatsi kibisi

Yanditswe: 16-10-2015

Hari uburyo butandukanye umuntu ashobora gutegura muri ruganiriro iwe,akahataka mu buryo bwose ashaka,ariko burya gukoresha ibara ry’icyatsi kibisi wifashishije imitako yo muri salo cyangwa irangi ryo ku nkuta z’inzu ,nabyo bigaragara neza cyane.

Umuntu ashobora gutegura salo ajyanisha ibara ry’icyatsi kibisi ku ntebe ndetse n’amarido yo ku muryango no ku madirishya,ndetse n’indabo ziteguye ku meza zikaba zimeze nk’ibyatsi,mbese byose bikaba bifite ibara ry’icyatsi kibisi ubona ko ariryo ryiganje muri salo.

Ibara ry’icyatsi kibisi kandi ushobora kurikoresha utegura mu ruganiriro,mu gihe ku nkuta haba hasize irangi ry’icyatsi maze ugakoresha n’amarido yo ku muryango asa na rya rangi ryo ku nkuta.

Irangi ry’icyatsi kibisi kandi rishobora gukoreshwa ku meza yo mu ruganiriro,mu misego yo mu ntebe,ameza ndetse n’ibice bito byo ku nkuta bikaba bisize irangi ry’icyatsi kibisi.

Ushobora kandi gukoresha intebe z’icyatsi kibisi,ugategura na tapi iterekwaho ameza nayo y’ibara ry’icyatsi kibisi n’imitako isa ityo,ndetse n’urukuta rumwe rukaba rusize irangi ry’icyatsi.

Ibara ry’icyatsi kibisi kandi rishobora gukoreshwa ku rukuta rwo mu nzu,rukaba rusize irangi ry’icyatsi maze kuri urwo rukuta hakaba hashushanyijeho nk’indabo,naho hasi hakaba hateretse ivaze irimo imitako y’ibyatsi.

Uku niko umuntu ashobora gutegura mu ruganiriro rw’inzu ye akoresheje ibara ry’icyatsi kibisi ku bikoresho biri aho,kandi ukabona bigaragara neza cyane.

NZIZA Paccy

Ibitekerezo byanyu

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe