Amavaze arimo imitako idasaza

Yanditswe: 01-02-2015

Imitako idasaza irakunzwe muri ino minsi aho usanga abantu basigaye bataka amavase arimo imitako idasaza aho kuba ateyemo indabyo zisanzwe za karemano nkuko bisanzwe.

Bene ayo mavase usanga afite ubwoko bwinshi butandukanye amwe ari mato andi ari manini ariko yose ukayatereka ahantu bitewe nuko hangana.

Niba ushaka ivaze yo gutaka mu ruganiriro byaba byiza ukoresheje ivaze nto, waba ushaka ivaze yo gutaka muri jardin, ku rubaraza n’ahandi hasanzwe haterekwa amavase ukaba wahashyira ivaze nini.

Icyiza cy’uyu mutako nuko uba ugaragara neza kandi ukaba udasaza vuba ngo ube wakuma kandi niyo ivaze rimetse ushobora kugura irindi ukawushyiramo.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe