Ubwoko bwa rido zigezweho zidozwe mu bitenge

Yanditswe: 17-07-2015

Muri iyi minsi aho ibintu bikozwe mu bitenge biharawe usanga bitagarukira mu myambaro gusa kuko hari n’uburyo bwiza bwo gukora amarido yo mu nzugi no mu madirishya akoze mu bitenge kandi ugasanga bisa neza ndetse bikarushaho guha agaciro umuco w’abanyafrika dore ko ibitenge byitirirwa umuco w’abanyafrika.

JPEG - 41.2 ko

Rido y’umweru ivangiyemo agatenge gake : Ku bantu bakunda igitenge ndetse bakanakunda umwimerere wa kinyafrika, hari abo usanga batadoda igitenge cyose ngo kibe rido ahubwo bagafata rido y’unmweru bakayikorera umutako w’igitenge ugasanga ari rido nziza kandi inogeye ijisho.

JPEG - 45 ko

Rido y’igitenge ivanzemo ibara ryiganje mu gitenge : hari n’abahitamo gukoresha amarido y’ibitenge avanze n’amabara yiganje muri ibyo bitenge ku buryo iyo urebera kure uba utamenya ko ari igitenge bavangiye n’irindi bara. Icyo gitambaro gishobora no kwifashisha mu gutegura ameza y’uburiro ugasanga hasa neza.

JPEG - 51.5 ko

Rido z’ibitenge ziriho umutako w’umweru : ushobora kandi kudodesha amarido yo mu bitenge ugashyiraho umutako w’umweru hasi no hejuru ku buryo rido irushaho kwerekana ubwiza bwayo bitewe nako kabara k’umweru uba watatseho.

JPEG - 41.2 ko

Rido zikoze mu bitenge gusa : hari kandi n’uburyo udodesha rido ikoze mu gitenge gusa cyonyine ku buryo iyo utakitegereje neza uba ubona ari igitambaro cyiza utamenya ko ari igitenge gisanzwe.

Nubwo amarido yo mu bitenge ari meza ndetse kaba agaragaza umuco wa kinyafrika, guhitamo amabara yo kudodeshamo amarido bisaba kwitonda kuko ibitenge bypose atariko byagira marido meza. Ahanini amabara agira rido nziza ni amabara mato kandi yijimye, yaba yijimye cyane ukayavangira n’agatambaro k’umweru gasanzwe kugirango mu nzu yawe harusheho gusa neza.

Gracieuse Uwadata

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe