Uburyo bwo gutaka Amasaha mu nzu

Yanditswe: 04-10-2014

Mu mazu menshi haba hateguye amasaha manini ku bikuta, yaba muri za salon cyangwa se mu bindi byumba. Gusa gutegura isaha bifite ibyo bikurikiza.

Nubwo rero amasaha yose afite akamaro nyamukuru ko kwerekana aho igihe kigeze, iyo wahisemo kuyikoresha nk’umutako ugomba kwitondera Ibi :

  • Reba uko iteye kugirango umenye aho uyishyira. hari rero ubwoko bw’amasaha atandukanye washyira ahantu hatandukanye, mu byumba, mu biro muri salon n’ahandi.
  • reba uburyo itegurwa : hari iziterekwa, izimanikwa hifashishijwe akagozi, izomekwa ku bikuta, n’iziterekwa ku tumeza cyangwa hafi y’igikoni.
  • Reba ibara ryayo : urebe niba uyishyira ahantu hasize irange rifite ibara ryatuma igaragara neza, bigatanga umucyo.

Ingero z’amasaha atandukanye n’aho ategurwa

Isaha imanikwa kuri plafond ishobora gutegurwa aho barira kuko ifite ishusho y’imbuto ya pomme.

Iyi ishobora komekwa ku gikuta cyo mu gikoni kuko ifite ishusho y’ibirika

Iyi saha yategurwa muri salon

aya masaha yateguwe na Bissa Josiane umutatsi w’umwuga

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe