Ahabanza » Gutaka » Inzu » Ibyo wakorera inzu yawe igahorana impumuro nziza

Ibyo wakorera inzu yawe igahorana impumuro nziza

Yanditswe kuwa 20-11-2015 Saa 05 : 56

Hari ubwo usanga inzu ifite impuuro mbi kuburyo umuntu uturutse hanze akumva umwuka utari mwiza,ariko hari uburyo bwihariye wakoresha maze inzu igahorana impumuro nziza binyuze mu isuku ihagije wayikoreye.

Gutegura indabo z’umwimerere ; indabo nshyashya zasoromwe uwo munsi zizana impumuro nziza mu nzu cyane cyane iyo hari isuku ihagije,hakorobye kandi hateguye neza.

Gukoropesha amazi arimo indimu n’imidarasini ;kugira ngo inzu ihumure neza,ufata amazi ukayacaniramo ibishishwa by’indimu n’ibibabi by’ibyatsi byitwa imidarasini bashyira mu cyayi,maze ayo mazi ukayakoropesha inzu yose,nabyo bituma ihumura neza.

Ibibabi by’indimu ;iyo kandi ufashe ibibabi by’indimu ukabiteka mu mazi,maze ukayakoropesha mu nzu nabwo usanga hahumura neza.

Gufungura amadirishya y’inzu ;iyo inzu ifungurwa amadirishya yose ku manwa nabwo nta mpumuro mbi iyizamo cyane cyane iyo hanze hateye indabo zitanga umwuka mwiza.

Gukoropesha amasabuni ahumura ;nanone inzu igira impumuro nziza bitewe n’amasabuni y’isuku akoreshwa mu rugo cyane cyane ayo kukoropesha,kogesha ubwiherero n’ubwiyuhagiriro byo mu nzu.

Ikindi gihumuza inzu n’uguteramo imibavu ihumura neza cyane cyane ukibuka kugenda uteyemo iyo mibavu ukabona gufunga,maze iyo mpumuro nziza ikirirwa mu nzu kuburyo uza gufungura ukumva hagihumura.

Ubu nibwo buryo wakoresha ugirira isuku inzu yawe ndetse igahorana impumuro nziza kandi ukoresheje uburyo bw’umwimerere kandi ugakoresha ibikoresho bitagoye kuboneka.

Source ;wikihow
Nziza Paccy

IBITEKEREZO

  • Andika hano igitekerezo cyawe